Bwa mbere muri uyu mwaka Koreya ya ruguru yarashe ibisasu bya misile

Koreya ya Ruguru yateye ibisasu bibiri bya misile bitaramenyekana neza ubwoko bwabyo, nk’uko igisirikari cya Koreya y’Epfo cyabitangaje, mu gisa n’igerageza ry’ibirwanisho rya mbere ribaye muri uyu mwaka wa 2020.

Nk’uko aya makuru dukesha bbc abivuga, uretse kuba ibi bisasu byombi byatewe mu nyanja y’ubuyapani, nta bindi byinshi biratangazwa ku bijyanye no kuba habayeho iri raswa ry’izo misile.

Muri Gicurasi 2019, Koreya ya Ruguru yaragerageje misile za mbeye nyuma y’amezi 18 yari ashize hari umutuzo wo kuba nta raswa rya misile, ariko nyuma y’icyo gihe hakurikiyeho igeragezwa rya misile aho byabaye inshuro zitari nke ndetse bigakangaranya abatuye isi ku bw’imipango ihambaye Koreya ya Ruguru yaba ari gupanga.

Abahagararuye igisirikari cya Koreya y’Epfo basohoye itangazo, bavuga ko “igisirikari cyabo gikomeje kugenzura neza niba hari ibindi bisasu byongera guterwa, kinavuga kandi ko biteguye guhangana n’icyaza cyose kigamije guhungabanya umutekano w’igihugu.”

Ibyo bisasu bitewe hashize iminsi mike Koreya y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitangaje ko byigije imbere imyitozo bisanzwe bikorera hamwe buri mwaka, ntishimishe Koreya ya Ruguru, kubera ubwoba bwa, coronavirus.

Leif Eric-Easley, umwarimu kuri kaminuza ya Ewha i Seoul muri Koreya y’Epfo, avuga ko “Koreya ya Ruguru ishatse kwerekana ko igisirikari cyayo kigifite ububasha”.

Ibi kandi bibaye nyuma y’uko mu ntangiriro z’uyu mwaka, Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong-un yatangaje ko agahengwe yari yatanze agiye kugahagarika akongera kugerageza ibisasu, nyuma y’aho ibiganiro hagati y’icyo gihugu na Amerika bihagaritswe ntacyo bigezeho.

Kim Jong-un yavuze ko isi ishobora “kwibonera ubwayo igisasu gishyashya kirimbuzi … mu minsi mike iri imbere”.

Inama nkuru ya ONU ishinzwe umutekano yabujije Koreya ya Ruguru kugerageza ibisasu bya misile birasa kure. Koreya ya Ruguru kandi yagerageje misile bivugwa ko zishobora kugera ku butaka bwa Amerika. Ibiganiro hagati ya Amerika na Koreya ya Ruguru byarahagaze.

Perezida wa Amerika Donald Trump aheruka kubonana na Kim Jong-un mu kwa Kamena 2019 ku mupaka uhuza Koreya y’Epfo n’iya Ruguru.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *