Burundi: Uwagaragaye bwa mbere avuga amakuru kuri TV y’u Burundi yapfuye

Athanase Ntiyanogeye umunyamakuru wa mbere wasomye amakuru kuri televiziyo y’u Burundi igitangira mu 1984 yitabye Imana afite imyaka 66 y’amavuko.

Bamwe mu bakoranye na nyakwigendera, Athanase Ntiyanogeye, baganiriye n’itangazamakuru bakomeje kugaruka ku bunyangamugayo n’ubutwari bwe yagaragazaga mu mirimo ye y’akazi ka’up buri munsi. Christine Ntahe bakoranye mu itangazamakuru kuva mu 1980 avuga ko u Burundi buhombye umuntu ukomeye muri uwo mwuga.

Ntiyanogeye ni umwe mu banyamakuru bazwi cyane mu Burundi, yakoreye radio na televiziyo by’u Burundi (RTNB) kuva mu 1980 kugeza mu 2015 ajya mu kiruhuko cy’izabukuru. Yitabye Imana ejo kuwa kane nimugoroba azize uburwayi nk’uko abo mu muryango we babitangaje.

Christine Ntahe azwi cyane mu Burundi nka “Maman Dimanche” yabwiye BBC Gahuzamiryango ko azi cyane Ntiyanogeye kuko yaje amusanga kuri Radio y’u Burundi mu 1980 avuye kwiga. Ati: “Yaje ava hanze yari akiri muto kuri njyewe kuko ndamuruta, yatangiye mu 1980 yansanze kuri radio turakorana. Televiziyo itangiye mu 1984 ahita ajyayo”.

Athanase Ntiyanogeye, yavukiye muri komine Mukike mu ntara ya Bujumbura Rural yiga amashuri abanza n’ayisumbuye mu Burundi, yiga itangazamakuru muri Ecole Supérieure de Journalisme de Paris mu Bufaransa.

Ntiyanogeye ari mu bashinze Maison de la Presse mu Burundi, yigishije kandi itangazamakuru muri kaminuza zinyuranye mu Burundi no mu Rwanda.

Christine Ntahe ati: “Ntiyanogeye yari azi ubwenge ariko yari umuntu ubwo bwenge abusangiza abandi, yifuzaga ko abandi bamenya umwuga. Yari kandi umuntu wicisha bugufi cyane, muhuye ntiwamenya ko ari umuntu wize ufite icyo azi. Yari umuntu ukunda abakuru n’abato, yari umuntu ugira igishyika akubonye ukabona ko akunezerewe. Yari umuntu ukunda abantu cyane”.

Madamu Ntahe, uri mu kiruhuko cy’izabukuru, avuga ko aho Ntiyanogeye yari atuye mu Kinanira (Bujumbura) abantu bavuye mu cyaro bakayoba basabaga ko babageza kwa Ntiyanogeye ngo abafashe. Ati: “Yari umuntu Imana yaremanye ingeso nziza nyinshi cyane”.

Usibye igihe kirekire yakoze kuri RTNB nk’umuyobozi ushinzwe amakuru, Ntiyanogeye yatanze ibiganiro byinshi ku bindi bitangazamakuru bitandukanye.

Abo yigishije itangazamakuru muri za kaminuza mu Rwanda no mu Burundi bagiye batangaza ku mbuga nkoranyambaga agahinda batewe no kumenye urupfu rwe.

Madamu Ntahe avuga ko Ntiyanogeye aho yakoraga hose yabaga ashaka gutanga ubumenyi afite. Ati: “Yari umuntu ukora anezerewe kandi anezeranywe n’abo bakorana, umuntu wese yabaga amwiyumvamo mu kazi. Nakomeje gukurikira ahantu henshi ku mbuga za WhatsApp abantu benshi baravuga bati ’duhombye umuntu utazasimburwa na gatoya, abantu babaye cyane rwose”

Ntiyanogeye yari umugabo wubatse ufite abana, abuzukura, abakwe n’abakazana nk’uko Madamu Ntahe – inshuti y’uyu muryango we – abivuga. Madamu Ntahe ati: “Abantu benshi barababaye cyane kandi nanjye ndababaye cyane rwose kuko yaramfashije ibitari bicye”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *