Breaking: Perezida wa Mukura vs Nizeyimana Oliveir yeguye nyuma y’imyaka 8 ayiyobora

Olivier Nizeyimana wari Perezida wa Mukura Victory Sports yamaze kwegura muri iyo kipe nyuma y’imyaka umunani ayiyobora.

Ubutumwa buri kuri Twitter ya Mukura buremeza aya makuru ko uwari Perezida w’iyi kipe yamaze kwegura.

Bati:’’ Kuri uyu mugoroba, komite nyobozi ya Mukura Vs n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye bakiriye ubwegure bwa Niyizeyimana Olivier wari Perezida w’iyi kipe weguye ku mpamvu ze bwite.

Ubu bwegure buzagezwa ku nteko rusange ishobora kubwemeza cyangwa ikabuhakana.’’

Nizeyimana Olivier akaba yeguye mu gihe muri iyi kipe hamaze iminsi havugwamo ibibazo by’ibirarane by’imishahara y’abakinnyi aho amezi agiye kuba arindwi batazi uko umushahara usa.

Olivier Nizeyimana atandukanye na Mukura VS nyuma y’umwaka umwe gusa yari amaze kongera gutorerwa kuyobora iriya kipe ya mbara umukara n’umuhondo.

Abakinnyi biyo kipe bataka umushahara w’amezi arindwi (7) yose yari ashize badahembwa.

Ubu Visi Perezida wiyo kipe Sakindi Eugene ni we ugiye kuba ayiyobora mu gihe hataratorwa undi mu perezida.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *