Breaking News: I Musanze, abakozi 39 b’akarere bamaze kwegura ku mirimo yabo

Abakozi 39 b’Akarere ka Musanze ni bo bamaze gushyikiriza akarere, amabaruwa yo kwegura ku mirimo yabo

Amakuru ava mu Karere ka Musanze none kuwa 24 Gashyantare abakozi bagera kuri 39 bagizwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’ababungirije bashinzwe iterambere(SEDO)n’abandi bafite izindi nshingano muri ako karere nibo bamaze gushikiriza Umuyobozi w’karere ka Musanze amabaruwa asezera ku kazi.

Iki gikorwa cyatangiye guhera sa munani (14h00) z’amanwa kikaba kitarasoza, ubwo itangazamakuru ryashakaga kumenya  icyo Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bubivugaho Madame Umuyobozi w”akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine yavuze ko akiri mu nama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *