Boston, umuhanzi watuguye benshi mu ndirimbo ‘ISAKE’ iri kuvugisha abatari bake

Boston, umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki we mu ntara y’Uburengerazuba, yatunguye abatari bake asohora indirimbo ayita ‘Isake‘.

Muri iyi ndirimbo ya Boston yise Isake, humvikanamo umuco wakunze kugarukwaho n’abatari bake mu Rwanda, wavugwaga mu bice byo mu ntara y’Uburengerazuba, aho abasore barambagizaga badashaka kurongora ahubwo bishakira kujya bajya gusura inshuti zabo kwa sebukwe bakabategurira isake nk’izimano.

Ngo muri aka gace iyo umusore yakundanaga n’umukobwa ntibamubagire isake, yahitaga abenga ngo ashingiye ko baba bamusuzuguye cyangwa se akabisanisha n’ubushobozi buke bw’umuryango w’umukobwa, bityo rero akabonako nta nyungu zindi azabakuraho.

Uyu muhanzi yaduhamirije ko ibi koko byabayeho ku basore bamwe, ngo ariko we ntabibona nk’umuco mwiza kuko ababikoraga nta rukundo ruzima ruba rubirimo ngo ahubwo ni inda mbi y’abasore bamwe na bamwe no kubura ubunyangamugayo kuri bo. Yongeraho kandi ko atari n’indangagaciro y’abanyarwanda.

Boston avuga kandi ko nubwo byagenze bityo, ngo abasore baho bose si ko bameze, ngo ahubwo umukobwa aba umwe agatukisha bose kuko hari abafite umuco kandi bakunda nta kindi bararikiye kizaturuka kwa sebukwe giherekeje umugeni.

Mu nama uyu musore atanga, yavuzeko bibaye byiza buri wese yajya akura amaboko mu mifuka agashakisha icyamuteza imbere aho kwicara ategereje ikizava kwa sebukwe, ngo kuko bitabaye ibyo umuco wo kwikwa kw’abakobwa [guha umusore amafaranga runaka ngo akunde amurongore] byazafata indi ntera itoroshye.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ISAKE YA BOSTON

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *