Biratangaje! Umugore yapfiriye mu mpanuka, bamubyaza umwana muzima

Mu gihugu cy’abaturanyi cy’Uburundi, hakomeje kugarukwa cyane ku makuru y’igitangaza, aho umugore yapfuye azize impanuka atwite, bakabasha kumukuramo umwana akiri muzima na nubu akaba amerewe neza.
Iyi mpanuka y’ikamyo yabereye mu gace ka Kamenge mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2020, yahitanye abantu batandatu, umwe muri bo ni umugore utwite ariko umwana yari atwite yavanywe mu nda ya nyina ari muzima.

Ibi kandi byemejwe na minisiteri y’umutekano mu Burundi, ivuga ko iyi mpanuka yatewe n’uko iyi modoka yagize ikibazo cya feri.

Iyi mpanuka yabereye mu ku nzira yinjira mu mujyi wa Bujumbura utangiye ‘quartier’ ya Kamenge na Gihosha muri komine Ntahangwa.

Ku mbuga nkoranyambaga, abonye iyi mpanuka bavuze ko iyi kamyo yagonze imodoka nyinshi ndetse ko ishobora kuba yishe abantu benshi.

Abandi bavuga ko batangajwe cyane no kuba uyu mwana yabashije kurokoka mu gihe nyina yahasize ubuzima.

Minisiteri y’umutekano mu Burundi ivuga ko hapfuye abantu batandatu hagakomereka batanu naho imodoka icumi zindi zikangirika.

Abantu muri aka gace batangajwe no kurokoka k’uyu mwana wavanywe mu nda ya nyina aho iyi mpanuka yabereye ari muzika nk’uko umwe mu banyamakuru i Bujumbura yabibwiye BBC dukesha aya makuru.

Avuga ko uyu mwana yahise ajyanwa kwa muganga, kimwe n’inkomere n’abapfuye.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *