Amerika yongeye ishimangira ko Coronavirus yakorewe muri Laboratwari z’Ubushinwa

Nubwo nta bimenyetso yerekanye, kuri iki Cyumweru Mike Pompeo, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika,  yavuze ko bafite ibimenyetso bihagije byerekana ko coronavirus yaturutse muri laboratwari zo mu Bushinwa.

Abivuze nyuma y’iminsi mike ashimangiye ko iyo virusi yaturutse mu nzu zikorerwamo ubushakashatsi mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa.

Mu kiganiro yatanze kuri iki cyumweru, Pompeo yagize ati “Hari ibimenyetso bitabarika bigaragaza ko ariho yaturutse. Ndababwira ko hari ibimenyetso bigaragara byinshi byerekana ko yaturutse muri laboratwari muri Wuhan.”

Abajijwe icyo ashingiraho, yavuze ko hari inzobere nyinshi zabyemeje bityo ko nabo bagomba kubifata gutyo.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima, OMS uvuga ko coronavirus yaturutse mu nyamaswa, ko itakozwe nkuko bamwe babivuga.

Kuva ubwo icyorezo cyadukaga, hari laboratwari ebyiri zo mu mujyi wa Wuhan zashyizwe mu majwi kuba zaraturutsemo icyorezo. Harimo imwe iri hafi y’isoko aho icyorezo cyatangiriye. Nubwo bivugwa ko coronavirus yaba yarakozwe igacika abayikoraga ikajya muri rubanda, nta bimenyetso na bimwe birabigaragaraza.

Ni mu gihe kandi Perezida wa Amerika, Donald Trump amaze iminsi avuga ko u Bushinwa bukwiriye guhanirwa kuba bwaragiye buhisha amakuru kuri coronavirus kugeza ubwo ikwirakwiriye mu isi.

Amerika iherutse kuvuga ko igiye gukora iperereza ku ihisha ry’amakuru ryakozwe n’u Bushinwa, yasanga ari byo u Bushinwa bugafatirwa ibihano.

Pompeo yabwiye televiziyo ya ABC ko abayobozi b’u Bushinwa banze gukorana n’inzobere ziri gukora iperereza kubyo icyo gihugu gishinjwa.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *