Amerika yemeje ko hakoreshwa rya Remdesivir mu kuvura Coronavirus, ivuguruza Ubushinwa

Ni mu gihe isi yose n’abanyebwenge bayo bakomeje gushakisha umuti wabasha guhashya burundu icyorezo cya Coronavirus, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yatangaje ko Ikigo gishinzwe ibiribwa n’imiti cyatanze uburenganzira ku ikoreshwa ry’umuti wa Remdesivir ukorwa n’ikigo Gilead Sciences, Inc., mu kuvura iki cyorezo.

Abashinzwe ubuvuzi muri Amerika batangaje ko hamaze kugaragara ibimenyetso bishingiye ku igerageza, ko uyu muti ukoreshwa mu kurwanya virusi mu mubiri, wafashije abarwayi bari barembye kubera COVID-19 gukira vuba, igihe bagombaga kuvurwa kikagabanukaho 31% bingana n’iminsi igera kuri ine.

Trump yagiye ashyigikira byimazeyo Remdesivir nk’uburyo bwafasha mu guhangana n’icyorezo kimaze guhitana Abanyamerika 65.000, na mbere y’uko ibiva mu igerageza ryagutse bijya ahabona.

Ku ikubitiro uyu muti wageragejwe mu kuvura Ebola, biza no kugaragara ko ugira impinduka nziza kuri coronavirus zagaragaye kuva mu ntangiriro ya 2000.

Gilead ku wa Gatatu yatangaje ko uyu muti wafashije mu korohereza abarwayi ba Covid-19 iterwa na Coronavirus, ndetse ibipimo biza kugaragaza ko ikora neza iyo ihawe umurwayi hakiri kare.

Uyu muti ukomeje gukurura abashoramari mu ikorwa ryayo nyuma yo gutangira kugaragaza ko ushobora gutanga umusaruro, ndetse Visi Perezida Mike Pence yavuze ko uducupa miliyoni 1.5 tuzasaranganywa ibitaro guhera ku wa Mbere.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika gishinzwe kurwanya indwara akaba n’umwe mu itsinda rya White House barimo kurwanya Coronavirus, Dr Anthony Fauci, yagenzuye ubushakashatsi bwakozwe na Amerika ku barwayi 1.063 bo muri Amerika, u Burayi na Aziya, kugira ngo hamenyekane akamaro ka Remdesivir mu kurwanya iyi virus.

Aheruka kubwira banyamakuru ko “ remdesivir izana impinduka zigaragara, zikomeye, nziza mu kugabanya igihe cyo gukira” cy’abarwayi ba Covid-19.

Gusa itsinda ry’abashakashatsi b’Abashinwa riheruka gusohora mu kinyamakuru cy’ubuvuzi cyo mu Bwongereza, The Lancet, ibipimo bidashimishije.

Ubushakashatsi bwabo bwakorewe ku barwayi 237 barembye cyane mu bitaro 10 byo mu ntara ya Hubei aho icyorezo cyatangiriye, biza kugaragara ko remdesivir ikora impinduka nto cyane.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *