Amashirakinyoma ku kuba Papa Francis yaranduye Coronavirus

Hashize iminsi bigaragara ko Papa Francis atamerewe neza kubera indwara yamugaragayeho y’ibicurane, ndetse bamwe batangira kugira ubwoba no kugenda bahwihwisa ko na we yaba yaranduye icyorezo gihangayikishije isi cyane muri iyi minsi cya Coronavirus, gusa kuri ubu byatahuwe ko ntayo arwaye.

Ibitangazamakuru byinshi byo mu Butaliyani bivuga ko uyu mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi nta coronavirus bamusanzemo.

Papa Francis w’imyaka 83 y’amavuko, yahagaritse kujya mu mwiherero ujyanye n’iki gihe cy’Igisibo, bwa mbere kuva yaba Papa, kubera kurwara ibicurane.

Mu cyumweru gishize papa yahagaritse byinshi mu bikorwa yari kwakiramo abantu nyuma yo kurwara ibicurane akiha akato.

Ubutaliyani ni cyo gihugu cyibasiwe cyane na coronavirus i Burayi, abarenga 2,000 bakaba barayanduye naho abandi 52 irabica.

Amakuru aravuga ko mu Butaliyani abantu 1,128 bamaze gusanganwa Coronavirus aho 29 muri bo yabahitanye.

Ubuyobozi bwa Leta bwasabye abantu kuguma mu mago yabo ndetse no kwirinda gukoranaho kuko bikwirakwiza iki cyorezo cyatangiriye mu mujyi wa Wuhan.

Umubare w’abamaze guhitanwa na Coronavirus wamaze kurenga ibihumbi 3000 ku isi yose.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *