REB: Amanota y’abo mu mwaka wa 6 wisumbuye agiye gusohoka

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB, kiravuga ko mu cyumweru gitaha, amanota y’ibizamini bya Leta ku banyeshuri barangije umwaka w’amashuri yisumbuye 2019, azatangazwa.

Mu byo REB yatangaje, nta tariki nya yo yavuze, ariko yavuzeko ibirebana no gukosora n’ibindi byose bijyanye na byo byarangiye ubu bikaba biri ku murongo.

Dr Alphonse Sebaganwa, ukuriye ishami ry’ibizamini muri REB yabwiye TNT ko biteguye gushyira hanze ayo manota vuba bitarenze icyumweru gitaha.
Uretse gutangaza aya manota REB iranavuga ko abarangije kandi abatsinze, impamyabumenyi zabo bazazibona mu mezi atatu nyuma y’itangazwa ry’amanota.

Ibi bitandukanye no mu myaka ishize aho abarangije bategerezaga hafi imyaka ibiri ngo bashobore kubona impamyabumenyi.
Kuva mu mwaka ushize impamyabumenyi zisigaye zikorerwa mu Rwanda ari nacyo cyatumye igihe zabonekeragaho kigabanuka.
Mu mwaka ushize abakoze Ibizamini bose ni 51,291 bivuga ko biyongereyeho 11% ugereranije n’umwaka ushize.

REB ivuga ko 88.2% by’abanyeshuri bakoze ibizamini mu mwaka wa 2018 basoza umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye batsinze ,1.3% bakaba batarabashije gutambuka

 

2 thoughts on “REB: Amanota y’abo mu mwaka wa 6 wisumbuye agiye gusohoka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *