Amagambo ya Buffon atumye Ronaldo yongera kuba ikiganiro kiryoheye amatwi

Umunyezamu Buffon wubatse ibigwi bikomeye mu ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani n’ikipe ya Juventus yahishuye ko Ronaldo ariwe watumye yongera gukinira Juventus.

Ronaldo yageze mu ikipe ya Juventus mu mwaka ushize w’imikino abisikana na Buffon werekezaga mu mujyi wa Paris mu ikipe ya Paris Saint Germain.
Buffon yakiniye iyi kipe y’i Paris umwaka umwe gusa w’imikino ahita agaruka mu ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani.

Nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Goal.com dukesha iyi nkuru yagize ati: “Ronaldo ni umukinnyi ukomeye cyane ! Ahora atsinda , ibyo akora biratangaje ! Gukinana nawe niyo mpamvu nyamukuru yatumye ngaruka muri Juventus”.

Aya magambo uyu muzamu ufatwa nk’umwe mu bakomeye babayeho muri ruhago yatangaje yakuruye impaka ndende hagati y’abafana ba Ronaldo n’aba Messi bahora bahanganye.

Aba Ronaldo bemeza ko Buffon yavuze ukuri mu gihe aba Messi bakomeje kubirwanya bivuye inyuma.
Uretse kuba kandi usanga aho aba bafana b’aba bagabo bombi bahagaze baba baterana amagambo kubera kutemeranywa ku mukinnyi uhiga undi usanga no mu bitangazamakuru bimwe iki ari kiganiro gikunda gutwara umwanya munini cyane.

Twabibutsa ko Ronaldo uherutse kuzuza imyaka 35 y’amavuko kugeza ubu atarahwema gutsinda ibitego kuri buri mukino wose akinnye kuva umwaka wa 2020 watangira.

By: Philippe Ndayisenga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *