Alyn Sano yigaragaje mu ndirimbo ye nshya ‘KONTOROLA’ iri kuri Album yasubitse kumurika

Shengero Aline Sano [Alyn Sano] yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Kontorola’ iri kuri Album ya mbere yasubitse kumurika kubera icyorezo cya Covid-19.

Amashusho y’iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Gicurasi 2020 afite iminota 03 n’amasegonda 30’. Mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na David Pro na ho amashusho (Video) yatunganyijwe na Papa Emile.

Aganira na Inyarwanda, Alyn Sano, yavuze ko iyi ndirimbo ‘Kontorola’ iri kuri Album ya mbere yise ‘Witinda’ yateganyaga kumurika mu mpera z’uyu mwaka kandi ko yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 ndetse n’amarushanwa ya The Voice Afrique Francophone ahatanyemo, ariko ko umushinga wo kuyimurika azawusubukura mu 2021.

Yagize ati “Yego nabiteganyaga muri uyu mwaka. Mu Ukuboza 2020 yari yo gahunda [Kumurika Album]. Imishinga myinshi mfite yarahagaze kubera icyorezo cya Covid-19 ndetse na The Voice Afrique Francophone nitabiriye.”

Uyu mukobwa yavuze ko iyi Album iriho indirimbo 20 kandi ko yayihaye umwihariko wo kuba indirimbo zose ziriho ari ize bwite nta wundi muhanzi bazikoranye.

Ati “Nahisemo ko abafana banjye babanza kumva ijwi ryanjye kuri Album ya mbere. Rero indirimbo nakoranye n’abandi bahanzi ntabwo zizabonekaho.”

Album ye ya mbere yayise ‘Witinda’ kuko ariyo ndirimbo yahereyeho.

Alyn Sano yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Kontorola’ yayikoze ashingiye ku bantu babiri bakundana, umwe aharira undi akamusaba kumuyobora muri buri ntambwe bateye mu rukundo.

Uyu mukobwa ufite ubuhanga bwihariye mu muziki azwi cyane mu ndirimbo nka, ‘Naremewe wowe’, ‘For Us’, ‘Rwiyoborere’ n’izindi.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA YA Alyn Sano

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *