Airtel Rwanda yatanze inkunga isaga Miliyoni 135 mu rwego rwo guhangana na Covid-19

Sosiyete y’itumanaho Airtel Rwanda yashyikirije Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) inkunga y’amafaranga y’u Rwanda 135,564,000 Frw yunganira gahunda y’Igihugu yo kwirinda Covid-19 inazirikana uruhare rw’abakora mu nzego z’ubuzima.

Airtel Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2012 ndetse mu 2017 yaguze Tigo Rwanda. Ubu abantu baryohewe na Internet yihuta, serivisi za Airtel Mobile Money, amapaki ya Internet, ayo guhamagara n’ibindi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Gicurasi 2020 ni bwo Umuyobozi Mukuru wa Airtel, Bwana Amit Chawla, yashyikirije Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, sheki y’amafaranga 135, 564, 000 Frw yo guhangana na Covid-19.

Amit Chawla yagize ati: “Uyu munsi, twishimiye gutanga inkunga yacu mu kunganira Leta ngo ishyire mu bikorwa ingamba zafashwe mu guhanga na Covid-19″. 

Yavuze ko muri iki gihe Airtel ifasha abakoresha umuyoboro wayo kumenya amakuru bifashishije umurongo wa telefoni 114 bahamagara ku buntu bakabona amakuru arambuye kuri Covid-19 yugarije u Rwanda ndetse n’Isi muri rusange.

Uyu muyobozi anavuga ko Airtel yafashishije abanyeshuri bo mu mashuri makuru n’ayisumbuye gukurikirana amasomo bifashishije mudasobwa, nta kiguzi kuri Internet igihe icyo ari cyo cyose.

Yavuze kandi ko Kaminuza ya Ines Ruhengeri, Kaminuza ya Kigali (UOK), ITAB, CHUR, KP na AUCA zahawe uburyo bwo gutanga amasomo yabo bifashishije internet ya Airtel.

Ati “Tuzi neza ko Leta y’u Rwanda iri gukora ibishoboka byose kugira ngo Igihugu cyongere gusubira mu buzima bisanzwe. Ni ishema rikomeye kuri twe, kugira uruhare mu ngamba zafashwe zigamije guhangana na Covid-19.”

Yungamo ati “Reka dukomeze kubahiriza amabwiriza ya Guverinoma y’u Rwanda. Dufatanyije tuzatsinda iki cyorezo.”

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Gicurasi 2020, igaragaza ko mu Rwanda hari abanduye Coronavirus 249 n’aho abantu 109 barayikize. 

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *