Agatambaro yihanaguje ibyuya kagurishijwe akayabo k’amadorari 32,077 mu cyamunara

Aka gatambaro kagurishijwe kuri murandasi kuri iki cyumweru, amafaranga kaguzwe tuyashyize mu myanyarwanda yaba ari 31,222,113.48 Frw, kari kumwe n’amatike abiri y’umukino wa nyuma Kobe yakinnye, aho ikipe ye ya Los Angeles Lakes yatsinze Utah Jazz amanota 101 kuri 96.

Uyu mukino wabereye mu nyubako ya Staples Center ku wa 13 Mata 2016 aho yatsinzemo amanota 60.  

Yavuze ijambo asezera ku mukino wa Basketball yubakiyemo izina asoza agira ati “Mamba out”.

Asoje ijambo rye, agatambaro yari afite ku rutugu yakoresheje yihanagura ibyuya yakanaze mu bafana gafatwa n’umwe muri bo.  

Aka gatambaro, Kobe yihanaguje ibyuya, kashyizwe mu byamunara bitandukanye ubu igiciro cya nyuma cyabaye amadorali 32,077.

Umufana wa mbere wafashe aka gatambaro yakagurishije mu cyamunara mu 2016 amadorali 8,000.  

Icyamamare mu mukino wa Basketball Bryant n’umukobwa we w’imyaka 13 bari mu bantu icyenda bahitanwe n’impanuka y’indege yabaye ku wa 26 Mutarama 2020 mu gace ka Calabasas muri Leta ya California muri Amerika.

Kobe yatwaye ibikombe bitanu bya shampiyona ya Amerika, NBA, ari mu ikipe ya LA Lakers ari nayo yakiniye yonyine. Afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mateka ya Basketball ku Isi.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *