Abinjira mu Rwanda bashyiriweho amabwiriza mu rwego rwo gukumira Coronavirus

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (Minisante) yatangaje amabwiriza mashya agomba gukurikizwa n’abantu binjira mu Rwanda bavuye mu mahanga, mu rwego kwirinda icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) gikomeje guhitana benshi hirya no hino ku Isi.

Ayo mabwiriza ya Minisante aje akurikira izindi ngamba zitandukanye zafashwe na Guverinoma zo gukumira icyo cyorezo ku baturage b’imbere mu gihugu zirimo isuku haba ku baturage mu ngo zabo n’ahahurira abantu benshi, guhagarika ibitaramo bihuriramo abantu benshi, guhagarika ingendo zitari ngombwa mu mahanga n’ibindi.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ubuzima, Dr Ngamije Daniel kuri iki Cyumweru tariki 8 Werurwe 2020, rivuga ko abantu bose binjiye mu ku butaka bw’u Rwanda bagomba gusuzumwa COVID-19.

Mu gihe hakozwe isuzuma, abantu bose bafite kimwe mu bimenyetso bya COVID 19 baturutse mu bihugu byagaragayemo icyo cyorezo, bazajya bafatwa nk’abakekwaho icyo cyorezo, bahite bajyanwa mu kato ku bitaro biri hafi kugira ngo hakorwe ibizamini n’amasuzuma yisumbuyeho

Mu gihe bigaragaye ko uwari waketsweho COVID-19 ayirwaye koko, azajya ahita yoherezwa mu kigo cyita ku barwayi bagaragaweho COVID-19.

Ministeri y’ubuzima itangaza ko mu gihe uwaketsweho COVID 19 ibizamini bigaragaje ko ntayo afite, azajya asabwa kwishyira mu kato no gutanga umwirondoro wose kugira ngo akomeze gukurikiranirwa hafi mu gihe cy’iminsi 14 ibarwa uhereye umunsi yavuye mu gihugu cyagaragayemo COVID 19.

Minisante ivuga ko abakozi bayo n’ab’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC) bafite uburenganzira bwo kugera aho uwo muntu aherereye kugira ngo bakomeze kumukurikirana.

Umuntu ukekwaho iyo virusi wasabwe kwishyira mu kato, agomba guhora yambaye akantu kamupfuka amazuru n’umunwa, (mask), kutegera abo babana no kujya ahamagara ku 114 kugira ngo ahabwe andi mabwiriza.

Abantu bose batagaragaza ibimenyetso bya COVID 19 ariko baturutse mu bihugu yagaragayemo, Minisante ivuga ko bazajya bafatwa nk’abafite ibyago byinshi. Imyirondoro yabo izajya ibikwa kugira ngo bakomeze gukurikiranwa mu gihe cy’iminsi 14 uhereye igihe baviriye mu gihugu kirimo icyo cyorezo.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko nubwo umuntu utagaragaza ibimenyetso adashyirirwaho akato kihariye, agomba gufata ingamba zikomeye zo kwirinda kandi akihutira kumenyesha inzego z’ubuzima zimwegereye igihe hari ibimenyetso bidasanzwe yibonyeho mu gihe cy’iminsi 14 uhereye igihe yaviriye mu gihugu cyabonetsemo icyorezo.

Mu Rwanda nta muntu urwaye coronavirus urahagaragara, gusa Guverinoma yiyemeje gufata ingamba zikomeye zigamije kuyikumira no kuyihashya igihe haba hari ubonetse.

Kugeza ubu ahantu hose hahurira abantu benshi hatanzwe amabwiriza yo gushyiraho aho abantu bakarabira mbere yo kwinjira cyangwa hakaboneka imiti yica udukoko (alcohol) babanza gukaraba.

Imibare igaragaza ko kugeza kuri uyu wa Mbere, abantu basaga ibihumbi 108 bamaze kugaragaraho coronavirus, abasaga 3800 imaze kubahitana.

Icyakora, mu bihugu nk’u Bushinwa aho icyorezo cyagaragaye bwa mbere imibare y’abantu bashya bandura ikomeje kugabanyuka.

Kuri iki Cyumweru, Komisiyo ishinzwe ubuzima mu Bushinwa yatangaje ko abantu bashya banduye ari 40, barimo 36 banduye mu ntara ya Wuhan ari naho icyorezo cyaturutse.

Ibimenyetso by’indwara ya Coronavirus birimo kugira umuriro, gukorora no guhumeka nabi ndetse ishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu.

Zimwe mu ngamba abantu bakwiye kwimakaza mu kuyirinda harimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, gukinga urushyi ku mazuru no ku munwa igihe umuntu bikekwa ko ayirwaye akorora cyangwa ahumeka, guteka inyama n’amagi bigashya neza.

Hari kandi kwifashisha imiti yabugenewe yo gukaraba yica udukoko, kwirinda gukorakora amazuru, amaso n’umunwa igihe umuntu atakarabye, kwirinda kwegera umuntu ufite ibyago byo kuyandura hamwe no kuguma mu rugo igihe ufite ibimenyetso byayo.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *