Abayobozi 2 baguwe gitumo basambanira muri Hotel, bakomeje gutuma benshi bacika ururondogoro

Abayobozi 2 bo mu gihugu cya Kenya bakomeje gutabwa muri yombi bazira kutubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta yo kuguma mu ngo aho babirengaho bakigira gusambana.

Mu gihugu cya Kenya hari kuvugwa inkuru z’abanyapolitiki bari gufatwa basambana. Nyuma y’uko haherutse kujya hanze amafoto ya Guverineri w’intara ya West Pokot witwa John Lanyangapuo amugaragaza ari gusambana ubu noneho haravugwa inkuru y’amafoto y’umuyobozi wo mu ishyaka rya ODM akaba ari no muri Njyanama ya Kisumu witwa Seth Kanga ari muri Hotel n’undi mugore bakorana bari gusambana.

Mu mafoto yagiye hanze agaragaza uwo mugore yambaye ubusa ari kwiyuhagira mu cyumba cya Hoteli imwe iri mu gace ka Lake Side. Ubwo aya mafoto y’uyu mugore yajyaga hanze, abantu batunguwe no kubona mu ndorerwamo hagaragara uyu muyobozi ariwe uri gufata aya mafoto bigaragara ko ari we waruri gusambana n’uyu mugore.

Uyu mugore asanzwe afite umugabo, ibi bikaba bibaye ubwo aba bayobozi bombi bari bari gukangurira abaturage kuguma mu rugo ndetse no gusiga intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi kugira ngo birinde ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus. Ibi rero bikaba bibabaje kuba umuntu ibyo yirirwa abwira abandi ngo bakore we ubwe atabishoboye.

Imyitwarire y’aba bayobozi ikomeje kunengwa na benshi bamenye uko bari kwitwara, abaturage bakaba banafite impungenge z’ukuntu bazahabwa impanuro zishyirwe mu ngiro kandi abazibaha na bo batabasha kuzubahiriza.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *