Abaturage ba Misiri bari barabuze uko bava mu Rwanda, basubijwe iwabo

Misiri yacyuye abaturage bayo 1563 bari baraheze mu mahanga kubera Coronavirus, barimo abari mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Kuwait, Turikiya na Niger.

Ingendo icumi z’indege nizo zakozwe mu gucyura aba baturage, indege zirindwi zaguye ku Kibuga Mpuzamahanga cya Cairo mu gihe izindi eshatu zaguye mu Mujyi wa Marsa Alam.

Abaturage bacyuwe uko ari 1563 bari baraheze mu bihugu bya Kuwait, Arabie Saoudite, Sudani, Turikiya, Uganda, Rwanda, Tchad na Niger. Ni muri gahunda Misiri yiyemeje yo gucyura abaturage bayo baheze mu mahanga kubera Coronavirus. Bose bagomba guhita bajya mu kato k’iminsi 14 mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Bose kandi babanza gupimwa bacyinjira mu gihugu kugira ngo harebwe niba batarandukanye Coronavirus.

Kuva icyorezo cya Coronavirus cyigabiza Isi, EgyptAir, yakoze ingendo mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, U Bwongereza, Kuwait, Sudani y’Epfo na Kenya mu gucyura abaturage b’Abanya-Misiri.

Ku wa 22 Mata, Perezida wa Misiri yavuze ko abaturage bagera ku 3500 baheze mu mahanga kubera iki cyorezo.

Kugeza ubu, Misiri niyo ifite umubare munini w’impfu ziterwa na Coronavirus muri Afurika, aho kugeza ubu ari 514 mu gihe abamaze kwandura bo ari 8964.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *