Abasirikari 6 n’Abapolisi 10 mu mazi abira kubera iyicarubozo bakoreye abaturage

Leta ya Uganda ikomeje gukora iperereza ku bagize inzego z’umutekano muri icyo gihugu bashinjwa guhohotera abaturage mu buryo bukabije, babaziza kurenga ku mabwiriza yashyizweho yo gukumira icyorezo cya Coronavirus.

Mu rwego rwo gukumira icyo cyorezo, Guverinoma ya Uganda kimwe n’ibindi bihugu yahagaritse ibikorwa bihuza abantu benshi kimwe n’ingendo, inzego z’umutekano zihabwa kubahiriza ko bishyirwa mu bikorwa, ariko ziza gushinjwa gukoresha imbaraga z’umurengera.

Ibintu byacitse ubwo ku wa 2 Mata 2020, ubwo abashinzwe umutekano bakubitaga abaturage, bamwe bagakomereka ndetse amafoto yabo aza gucicikana ku mbuga nkoranyambaga.

Abahohotewe bikomeye ni abantu 38, barimo abagore 31 n’abagabo barindwi. Uretse abafite ibikomere bigaragara, harimo n’uwavunitse ukuboko ashushubikanwa n’inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, CP Fred Enanga, mu itangazo yasohoye yagize ati “Ubuyobozi bwa UPDF na UPF buramagana bikomeye ibi bikorwa n’imyitwarire mibi y’abashinzwe umutekano bamwe, aho kurinda itegeko nshinga n’uburenganzira bw’abaturage, babirenzeho bagakoresha imbaraga z’umurengera.”

Abapolisi 10 n’abasirikare batandatu bahise batabwa muri yombi, bajyanwa mu rukiko rwa gisirikare mu rubanza ruzatangira kuri uyu wa Kabiri.

Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus muri Uganda bakaba bamaze kuba abantu 52.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *