Abanyeshuri bacumbitse aho bigaga bagiye gufashwa gusubira mu rugo

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yasabye abayobozi bose b’uturere, abayobozi nshingwabikorwa b’Uturere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, n’abayobozi b’intara n’Umujyi wa Kigali, gukora urutonde rw’abanyeshuri bifuza kuva aho bari bacumbitse bagasubira iwabo mu turere bakomokamo bibasabye kwambukiranya intara cyangwa Umujyi wa Kigali, kugirango bafashwe kugenda.

Kuva muri Werurwe hashyirwaho ingamba zo kwirinda icyo cyorezo, hari abanyeshuri cyane cyane abiga muri za kaminuza bari bakiri aho bacumbikaga mu bihe by’amasomo kugeza uyu munsi bakaba bagihari.

Ibi Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ibivuze mu gihe Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Kane tariki 30 Mata 2020, yanzuye ko hari imirimo imwe n’imwe yemerewe gusubukurwa irimo n’iyo gutwara abantu n’ibintu, ariko bikaba bitemewe kuva mu ntara ujya mu yindi, cyangwa kuva mu ntara ujya mu Mujyi wa Kigali ndetse no kuva muri Kigali ujya mu ntara.

Mu butumwa bwa email, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yandikiye abayobozi b’uturere, ab’intara n’Umujyi wa Kigali, yabasabye gukora urutonde rw’abo banyeshuri rugashyikirizwa inzego bireba zirimo Polisi y’u Rwanda, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ndetse n’intara zose, hanyuma abo banyeshuri bagafashwa gusubira aho bavuka.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko iyi gahunda iri gutegurwa na Ministeri y’ Ubutegetsi bw’Igihugu, Ministeri y’Uburezi na Ministeri y’Ubuzima.

Ati “Zirafatanya n’inzego z’ibanze ndetse n’izindi nzego mu gutunganya iki gikorwa”.

NTUTAMBUKE UTAREBYE IYI FILIMI Y’UYU MWANA ITEYE AGAHINDA

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *