Abantu basaga 100 muri Uganda bashyizwe mu kato kubera icyorezo cya Coronavirus

Icyorezo cya Coronavirus cyagaragaye bwa mbere mu gihugu cy’Ubushinwa, ariko magingo aya cyamaze kurenga imbibi z’iki gihugu aho cyagaragaye no mu bindi bihugu, isi akaba ikomeje guhangayikishwa na cyo ari na ko hageragezwa ikumira ryacyo ahantu hose kitaragera.

Minisiteri y’ubuzima ya Uganda yatangaje ko abantu barenga 100 bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe bavuye mu Bushinwa bashyizwe mu kato mu gihe cy’iminsi 14. Ibi bigamije kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus nk’uko iyi minisiteri yabitangaje.

Kugeza ubu iyi virus nta muntu urayibonwaho ku mugabane wa Afurika uretse abayikekwaho baba bavuye mu Bushinwa, ndetse n’ubushakashatsi buherutse gukorerwa ku ducurama mu Rwanda, bagaragaje ko hari umubare w’uducurama bayisanzemo ngo ariko ntibiteje inkeke kuko ishobora kuba mu nyamaswa nk’izo abantu bakabasha kuyirinda.

Minisitiri w’ubuzima wa Uganda Dr Jane Aceng yabwiye abanyamakuru ejo kuwa gatatu ko 44 muri aba bantu bashyizwe mu kato ari Abashinwa nkuko BBC dukesha aya makuru, yabitangaje.

Yavuze ko minisiteri y’ubuzima kugeza ubu nta makuru ifite ko haba hari umuturage wa Uganda wanduye cyangwa ukekwaho iyi virus. Aba rero ngo bashyizwe mu kato, kuko iyi virus yo mu bwoko bw’izitwa corona ibimenyetso byayo bishobora kugaragara mu gihe cy’iminsi 14 umuntu ayanduye.

Imibare yatangajwe ejo kuwa gatatu nimugoroba na komisiyo y’Ubushinwa ishinzwe ubuzima ni uko abamaze kwandura iyi virus mu Bushinwa bamaze kuba 28,018 na ho 563 bamaze kwicwa na yo.

Imibare yatanzwe n’iyi komisiyo mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ni uko ubwandu bushya 3,694 n’abo yishe 73 bamenyekanye ejo kuwa gatatu.

Icyorezo cya Coronavirus kimaze no kugera hanze y’ubushinwa


Leta ya Uganda ivuga ko yongereye ibikorwa byo gusuzuma abantu ku kibuga cy’indege, kandi bikaba itegeko ku bavuye mu Bushinwa gutanga amakuru y’uko bagiye bisuzumisha.

Leta ya Uganda ivuga ko hari abanyeshuri amagana b’abanya-Uganda biga mu burasirazuba bw’Ubushinwa ariko kugeza ubu ko nta mugambi uhari wo kubacyura.

Ibihugu byinshi ku isi bikomeje guhangayikishwa n’iyi virus no gufata ingamba ngo itinjira iwabo cyangwa idakwirakwira aho imaze kugera.

3 thoughts on “Abantu basaga 100 muri Uganda bashyizwe mu kato kubera icyorezo cya Coronavirus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *