Batangajwe bikomeye n’umuhanzikazi wacuranze violin ari kubagwa ikibyimba mu bwonko

Umugore w’umuhanzi witwa Dogmar Turner w’imyaka 53,yatumye benshi bacika ururondogoro hirya no hino ku isi nyuma yo gukora agashya benshi bakomeje kwita ibitabaho, agacuranga violin ari kubagwa ikibyimba cyo mu bwonko.

Uyu mugore wo mu gihugu cy’Ubwongereza yari uri kubagirwa mu bitaro bya King’s College Hospital byo mu mujyi wa London, aho yafashwe amashusho agaragara ko ibyo kubagwa ntacyo bimubwiye ari kwicurangira iki gikoresho cya muzika.

Amakuru avuga ko Madam Turner yacuranze violin abisabwe n’abaganga kugira ngo bamenye neza ko ibice by’uburi we bihuza ubwonko bwe n’amaboko bitangiritse bari kumubaga.

Uyu mugore yarwaye iki kibyimba mu bwonko mu mwaka wa 2013, ariko ngo yatinyaga kwivuza akeka ko bishobora kumubuza kongera gucuranga violin hanyuma Orchestre yacurangiraga ikahazaharira.

Uyu mugore warwaye iki kibyimba ku bwonko hafi y’agace gafasha gukora k’ukuboko kw’ibumosoyakize neza ndetse ngo arakomeza akazi ke neza.

Ubusanzwe Dogmar Turner w’imyaka 53, yikundira gucuranga Violin cyane, kuko na nyuma yo kubagwa yakomeje kugaragaza ko bimuri mu maraso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *