Abantu 8 bo mu muryango umwe, bapfuye bazize ibiza, bashyinguwe

Abantu umunani (8) bo mu muryango umwe, DUSHIMIRIMANA Theoneste, umugore we n’abana babo 6 bashyinguwe hamwe, bose bishwe n’ibiza. Bari batuye mu kagari ka Rumbi, mu murenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke.

Aba bantu bahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura idasanzwe yaguye mu ijoro rishyira ejo ku wa Kane, kugeza ubu bikaba bimaze kumenyekana ko yahitanye abantu 72.

Uyu muryango wa DUSHIMIRIMANA Theoneste we n’umugore we n’abana babo batandatu bose bakaba barahitanywe na biriya biza byibasiye Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba.

Uyu muryango washyinguwe mu mva imwe mu muhango witabiriwe n’inzego bwite za Leta zirimo Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias ndetse n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Aime Niyonsenga.

Ngendahimana Gratien ufite isano n’uyu muryango wishwe n’ibiza, yabwiye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) ko ubuyobozi bwite bwa Leta bwababaye hafi muri ibi byago bagize.

Ati “Nkako batagize muri macye baturi iruhande bari kuduhumuriza turi kumwe muri iki gikorwa cyo guherekeza abavandimwe bacu.”

Umuyobozi w’akarere Nzamwita Deogratius yaje gutabara uyu muryango wagize ibyago

Biriya biza byatwaye ubuzima bw’abantu 23 bo mu karere ka Gakenke barimo 11 bo mu murenge wa Rusasa, aba bakaba barimo umunani (8) b’uyu muryango umwe.

Harimo kandi abandi bantu Icyenda (9) bo mu murenge wa Muzo, umwe (1) wo mu murenge wa Nemba, umwe (1) wo mu murenge wa Jaja n’undi umwe wo mu murenge wa Mugunga.

Nzamwita Deogratias uyobora aka karere avuga ko ku munsi w’ejo hari hashyinguwe abandi muri aba bahitanywe n’ibi biza, abo mu miryango y’ababuze ababo ikomeje gufashwa n’ubuyobozi muri ibi bikorwa byo kubaherekeza no kubafata mu mugongo.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *