Abantu 65 baguwe gitumo basenga bwihishwa, hifashishwa Meya na Polisi ngo bave mu nzu

Abaguwe gitumo basenga bwihishwa muri iki gihe insengero zafunzwe mu rwego rwo kwirinda isakara n’ubwandu bushya bwa COVID-19, ni abantu bagera kuri 65, bicaye babyigana mu nzu bagize urusengero, biyita Abadive-b’Abarokore, biyomoye ku Itorero ryAbadivantisite b’Umunsi wa 7.

Ibi byabaye kuri uyu wa gatandatu, aho aba bantu bafashwe barimo basenga inzego za Leta zigerageza kubasohora barabyanga, basohorwa ku ngufu, ibyo bakoze binyuranye n’amabwiriza abuza abantu guteranira hamwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus.

Bayobowe n’Umukecuru witwa Elina, aho basengeraga ni mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Kibilizi, mu Murenge wa Rubengera, kuri bo ngo nta kintu na kimwe cyababuza kubahiriza Isabato.

Umunyamakuru w’Umuseke uri hariya, avuga ko nyuma yo kugirwa inama ku neza n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, bamwe muri bo barimo abagabo batangiye gutera amahane babasohora ku ngufu.

Iri torero nta m’umwe batinya, inzego z’umutekano zababujuje gusengera hariya, barabasohora bamwe bambikwa amapingu, ariko bageze hanze bakomeza amasengesho no kuririmba bahanitse amajwi.

Bavuga ko “na Habyarimana’ yabarwanyije’ ntibasenyuka n’ubu bakaba bariho.

Aba bantu ntibakoresha amakarita y’ikoranabuhanga, ntibafata Indangamuntu, ntibatanga Umusanzu w’Ubwisungane mu kwivuza, ngo ni ibyo mu minsi ya nyuma.

Ukwemera kwabo kubabuza kubyara n’ubwo ababayobora bo bafite abana.

Kuri bo barasenga ngo Imana ikize iki cyorezo cya coronavirus, bakemeza ko Isi itegereje ibindi byago Birindwi.

Nyuma y’ibi byose, aba bantu burijwe imodoka mbere yo kubapima coronavirus bajyanwa mu Kigo Transit (Center) ya Tongati.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mme Mukarutesi Vestine yabwiye Umuseke ko babanje kuganiriza bariy bantu barinangira kugeza bitabaje inzego z’umutekano.

Na zo ngo zahageze barazisuzugura, basohorwa ku ngufu, avuga ko bajyanywe mu kigo ngoraramuco giherereye mu Murenge wa Gashali ahazwi nk’i Tongati.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *