Abantu 5 mu Rwanda bamaze kugaragaho Coronavirus

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abarwayi bane bagaragaweho Coronavirus ku butaka bw’u Rwanda bituma umubare ugera kuri batanu bamaze kugaragaza ibimenyetso by’iki cyorezo cyibasiye Isi.

Itangazo rya Minisante rivuga ko kuri uyu wa 15 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu bane barwaye Coronavirus; Abanduye barimo “Umunyarwanda ufite imyaka 34 wageze mu Rwanda ku wa 6 Werurwe 2020 aturutse muri Sudani y’Epfo”

Rivuga ko undi ari “Umuvandimwe we ufite imyaka 36 wageze mu Rwanda ku wa 8 Werurwe 2020 aturutse mu Birwa bya Fiji anyuze muri Amerika na Qatar; umugabo w’Umunyarwanda ufite imyaka 30 udaherutse kugira ingendo mu mahanga n’umusore w’imyaka 22 ufite ubwenegihugu bwa Uganda wageze mu Rwanda ku wa 15 Werurwe 2020 aturutse i Londres mu Bwongereza.’’

Abo barwayi bari kuvurirwa ahabugenewe hanashakishwa abantu bose bahuye na bo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Minisante yasabye abaturarwanda gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’ubuyobozi bw’urwego rw’ubuzima cyane cyane gukaraba intoki igihe cyose, kutajya ahantu hahurira abantu benshi no kumenyesha inzego zibishinzwe igihe ibimenyetso by’iyo ndwara byagaragaye hakoreshejwe umurongo wa telefoni itishyurwa 114 cyangwa bakabimenyesha umujyanama w’ubuzima.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryemeje ko abantu bamaze kwandura Coronavirus ari batanu bagaragaye mu minsi ibiri
TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

 

One thought on “Abantu 5 mu Rwanda bamaze kugaragaho Coronavirus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *