Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho umuntu 1 waturutse hanze

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2020, MINISANTE Rwanda yatangaje ko habonetse undi muntu umwe wasanganywe COVID-19 bituma umubare wose w’abamaze kwandura ugera kuri 41.

Mu itangazo rya MINISANTE Rwanda, yavuze ko uyu wasanganywe COVID-19 kuri uyu munsi wo ku wa 25 Werurwe, yageze mu Rwanda avuye i Dubai.

Abanyarwanda bose barasabwa gukomeza kwitwararika bakurikiza ingamba zafashwe na Leta mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Abanyarwanda barasabwa gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi, kwirinda guhana ibiganza mu gihe basuhuzanya, kwirinda gukora ingendo zidakenewe cyane no kuva mu ngo zabo nta mpamvu zifatika.

Leta y’u Rwanda isaba Abanyarwanda guhamagara 114 mu gihe wumvishe ufite ibimenyetso bya Koronavirus birimo umuriro, inkorora, guhumeka bigoranye.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *