Abakobwa bafunzwe bazira kwangiza igitsina cya mugenzi wabo bamuziza umugabo

Mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisigara n’umusore umwe, haravugwa amakuru y’abantu batandatu barimo abakobwa batanu bari mu maboko y’ubutabera bakekwaho gukubita no gukomeretsa mugenzi wabo, kugeza ubwo bamwangije imyanya ndangagitsina.

Ibi byabereye ku Kimisagara tariki 18 Gashyantare, ndetse bivugwa ko uwateguye iki gikorwa n’uwahohotewe bari basanzwe ari inshuti.

Umwe mu nshuti z’uwahohotewe yavuze ko umunsi byabayeho yari avuye hanze y’igihugu, aza kwakirwa na mugenzi we amubwira ko mu rugo iwabo ku Kimisagara hari ibirori, amusaba ko bajyana kwinezeza. Bagezeyo basanga hari abandi bakobwa batumiwe, batangira kwishimisha ari nako banywa inzoga. Amasaha akuze bamwe mu bitabiriye ibirori barasezerewe, hasigara abakobwa batanu n’umuhungu umwe bari basangiye umugambi wo kugirira nabi uwari uvuye hanze.

Uwo mukobwa wahohotewe yabwiwe ko bagiye kujya muri ‘After Party’, yumva ni ibisanzwe agumana nabo.

Abandi bamaze gutaha, ba bakobwa n’umuhungu badukiriye mugenzi wabo batangira kumwogosha imisatsi ku mutwe bakoresheje urwembe. Yatangiye gutaka, bakomeza baramwogosha ari nako bamubwira ko bagiye kumuha isomo ku bwo gutwara umugabo wa mugenzi wabo (umusore ukundana n’uwari wateguye ibirori).

Barangije kumwogosha umusatsi badukiriye imyanya ndangagitsina. Uwahohotewe yakomeje kuvuza induru, abaturanyi baza gutabara, bahamagaza n’inzego z’umutekano abakekwaho icyaha batabwa muri yombi, uwahohotewe ajyanwa kwa muganga.

Intandaro ya byose

Umwe mu nshuti z’uwahohotewe yavuze ko intandaro ya byose ari umugabo w’umunyamahanga wakundanaga n’abo bakobwa bombi. Uwapanze umugambi wo kwihorera ngo niwe wahuye n’uwo muzungu mbere, bagasohokana no hanze y’u Rwanda.

Umunsi umwe baje guhura bombi na wa munyamahanga, kuva ubwo amenyana n’uwahohotewe kugeza ubwo batangiye gucudika mu ibanga. Umunyamahanga n’uwahohotewe baje guhuza banapanga kujyana hanze y’u Rwanda, ari naho uwahohotewe yashutswe avuye.

Mugenzi we amenye ko bamuciye inyuma bakajyana atabizi, yapanze kwihorera, ategura ibyo birori ku munsi mugenzi we yagereye mu gihugu.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Marie Michelle Umuhoza, yavuze ko abantu batandatu bafashwe bakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, gusa yirinda kwemeza uko byagenze n’intandaro yabyo kuko dosiye iri mu maboko y’Ubushinjacyaha.

Abafashwe bamwe bafungiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Rwezamenyo, abandi bafungiwe kuri sitasiyo ya Nyarugenge.

Ingingo ya 121 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.

Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

 

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

 

3 thoughts on “Abakobwa bafunzwe bazira kwangiza igitsina cya mugenzi wabo bamuziza umugabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *