Abakinnyi 2 ba filimi nyarwanda bakunzwe cyane bahize abandi mu marushanwa bahawe igihembo

Muri iyi weekend ishize, ku wa gatandatu tariki ya 07 Werurwe 2020, muri Camp Kigali habereye igikorwa cyo gutanga ibihembo  muri filim zo mu Karere k’Ibiyaga Bigari kibaye ku nshuro ya mbere kiswe Rwanda International Movie Award, Papa Sava na Mama Nick muri filimi yitwa City Maid batwaye igihembo cy’abakinnyi bakunzwe.

Niyitegeka Gracien uzwi nka Papa Sava yahatanye n’abagera ku munani  mu cyiciro cy’abagabo kiswe BEST PEOPLE CHOICE, arabatsinda,  mu gihe Mukakamanzi Beatha bita Mama Nick we yahatanye mu kiciro cy’abagore.

Papa Sava yemeza ko gutsindira igihembo bitavuze ko abandi batitwaye neza ahubwo ko byavuye mu buryo yigaragarije abantu ubwo bazengurukaga igihugu biyerekana.

Ati ”Kuba bampisemo ni iby’agaciro gakomeye kandi byarigaragazaga, biranejeje kandi nta muntu utanezerezwa n’insinzi.”

Mama Nick na we wagarageye muri filime zitandukanye ariko akaba izina rye ryaramenyekanye bitewe na filime ya City Maid, yagize ikiniga ubwo yahamagarwaga ko ari we wegukanye igihembo cy’umugore ukunzwe kurusha abandi.

Ati ”Iyo nishimye ikiniga kiramfata, iki gihembo ngituye Abanyarwanda bose kuko bambaye hafi bambwira ngo Mama komeza kandi bose barantoye.”

Gutora umukinnyi wa filime ukunzwe n’abantu benshi byakorwaga biciye kuri internet, aho byari bifite amanota 40% n’uburyo wakiriwe n’abantu mu rugendo bakoze bazenguruka ibice bitandukanye by’igihugu bigaragariza abakunzi babo bikagira 60%.

Mu bindi bihembo byatwawe  Bamenya Series yatwaye igihembo cya internet web, Seburikoko itwara igihembo cya filime  y’umwaka ndetse n’icya Tv series, best supporting actor yabaye Rugero Norbert uzwi nka Digi Digi, best supporting actress yabaye Munezero Aline ukina muri Bamenya.

Umukinnyi mwiza mpuzamahanga mu bagabo yabaye George, ni umunyaKenya, mu bagore UmunyaUgandakazi umukinnyi Karinda Isai yaragitwaye.

Ibi bihembo kandi byitabiriwe n’abantu bafite aho bahurira na cinema mu Burundi, Tanzania, Kenya na Uganda.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *