Abagabo bahohoterwa n’abagore babo bahawe inama y’uko babyigobotora

Ni kenshi dukunze kumva ihohoterwa rikorerwa hirya no hino mungo, aho usanga umugabo ahohotera umugore we cyangwa se umugore agahohotera umugabo we. Nyamara iyo rimwe nw rimwe bibaye abagabo akenshi bihagararaho ugasanga ntibashaka kugaragaza ko bahohoterwa n’abagore babo kuko biba bibateye ipfunwe ariko ntibikwiye kuko hari n’inama bagirwa.

Evariste Murwanashyaka ushinzwe ibikorwa mu mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu( CLADHO) avuga ko nta mugabo wagombye guhishira ko ahohoterwa n’umugore kuko ngo bituma adahabwa ubutabera. Asanga kugeza ubu hari abagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire ariko ngo bakwiye gukomeza guhugurwa.

Ku munsi mpuzamahanga wahariwe umugore mu Rwanda, tariki ya 08 Werurwe, abagore n’abanyarwanda muri rusange bishimira urwego abagore bagezeho mu iterambere.

Imibare itangazwa n’ibigo bikora ubushakashatsi ku mibereho y’abagore bavuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku isi byazamuye imibereho myiza y’umukobwa n’umugore.

Mu Rwanda kandi abagore bari mu Nteko ishinga amategeko n’abari muri Guverinoma barenga 50%.

N’ubwo ari uko bimeze ariko ngo hari abagore bamwe bahohotera abagabo babo, babakangisha ko nibabakoraho babarega bakabifungirwa.

Umugabo umwe wo mu murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe yabwiye Umuseke ko umugore we yamuzengereje, ngo yageze no ku rwego rwo kujya kuri konti ya Banki agakuraho amafaranga batabanje kubijyaho inama.

Ati: “ Uko undeba uku umugore yaranzengereje, namuhaye uburenganzira kuri konti yanjye n’umuntu twashakanye ariko asigaye arengera akajyaho agakuraho amafaranga yishikije nagira icyo mubwira akavuga ko ari butabaze nkabigenderamo. Nk’umuntu wiyubashye nanze kubisakaza hanze ariko wowe mbikubwiye nk’umunyamakuru.”

Yemeza ko yasanze ibyiza ari ukwicecekera kugira ngo urugo rudasenyuka.

Kuba umuntu yahohoterwa akabiceceka ngo ni uko ari umugabo CLADHO ivuga ko bidakwiye. Evariste Murwanashyaka ushinzwe guhuza ibikorwa muri uriya muryango yabyise ‘kwahagararaho kudafite ishingiro.’

Kuri we umuntu wese( yaba umugore cyangwa umugabo) agomba guharanira uburenganzira bwe, haba hari ubuhungabanyije akamuregera inzego zibishinzwe.

Ati: “ Abagabo turi abantu bakunda kwihagararaho  tukumva ko kuvuga ko umugore yaduhohoteye biragaragara nabi, ibi bigatuma amakuru atamenyekana kandi aramutse amenyekanye byatuma ahabwa umugabo runaka wahohotewe ahabwa ubutabera.”

Murwanashyaka avuga ko kuri munsi mpuzamahanga w’abagore, abagore bagombye gusubiza amaso inyuma bakareba uruhare rwabo mu bibazo biba mu ngo nko kurangarana abana babo b’abakobwa bakabaviramo gutwara inda zitateguwe bityo bakareba uko banoza uburere baha abana babo.

Mu Rwanda umunsi mpuzamahanga w’abagore wahawe insanganyamatsiko igira iti: “Umugore ku ruhembe rw’iterambere.” Aho wizihirijwe ku rwego rw’umudugudu.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *