Yasanzwe muri Hotel yapfuye nyuma yo gusambanya indaya

Umugabo utatangajwe amazina wo mu gihugu cya Nigeria, yasanzwe mu cyumba cya Hotel yapyuye, bivugwako yapfuye nyuma yo gusambana n’indaya bahuriye mu kabyiniro.

Abatangabuhamya bavuga ko babonye ibinini byongera ubushake bwo gutera akabariro birambitse ku buriri uyu mugabo yapfiriyeho.

Indaya yari iryamanye na nyakwigendera yitwa Precious ikomoka muri Leta ya Akwa mu gihugu cya Nigeria yo yavuze ko mu kabyiniro yari yatumiwe n’inshuti ya nyakwigendera.

Iyi ndaya ivuga kandi ko bakigera mu cyumba cya hoteli bavuye mu kabyiniro uyu mugabo yahise aryama arasinzira, bigeze mu gitondo saa kumi n’imwe ni bwo basambanye umugabo ahita yongera arasinzira.

Afrikmag dukesha iyi kuru yatangaje ko iyi ndaya yavuze ko mu gitondo igiye kuva muri hoteli yokomanze uyu mugabo ngo ayishyure igende isanga umugabo ntanyekanyega ihita ihamagara isaba ubufasha.

Precious avuga ko bakimara gutera akabariro uyu mugabo yabanjye kujya muri tuwalete kujugunya udukingirizo bakoresheje.

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’ uyu mukobwa ari guhatwa ibibazo na polisi ya Nigeria.

Mu gikapu cy’ uyu mugabo utamenyekanye polisi yasanzemo ibinini byo mu bwoko bwa viagara byitwa Meinniah. Vigara ni ibinini byongera ubushake bwo gutera akabariro.

Ibindi binini basanzwe mu gipapu cy’ uyu mugabo byitwa Coastal forte, byo ni ibinini bikorerwa mu Bushinwa bikaba bivura malaria.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *